Tariki ya 18 Gicurasi 2025, Philemon Farm Ltd yongeye kwandika amateka mu guteza imbere ubuhinzi burambye mu Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho rya Juncao Technology. Uyu munsi, twagize amahugurwa yihariye aho twahuguye abaturage ku buryo bwo gukora imijyina (mushroom seeds)hifashishijwe ikoranabuhanga rya juncao, guhinga imigina (cultivating mushroom seeds), ndetse no guhinga urubingo rwa Juncao Grass—ibikorwa byose bigamije Guhanga imirimo mishya, kurwanya ubukene n’imirire mibi ,guteza imbere ubuhinzi, kurengera ibidukikije, no kongera umusaruro.
Ibyo Twigishije mu Mahugurwa

Mu mahugurwa y’uyu munsi, twibanze ku bintu bikurikira:
- Uko urubingo rwa Juncao rutegurwa mbere yo kuruhinga: Twasobanuriye abitabiriye amahugurwa uburyo uru rubingo rukura vuba, rukihanganira amapfa, kandi rukaba rutanga umusaruro mwinshi (180 toni kuri hegitari ku mwaka).
- Uko rukorwamo imigina: Twerekanye uko urubingo rwa Juncao rukoreshwa nk’uruvange rwingenzi mugukora imigina.
- Uko rukorwamo ibiryo by’amatungo: Twasobanuriye uko rukorwamo ibiryo by’amatungo bifite poroteyine nyinshi (hejuru ya 18%) ku matungo atandukanye nk’inka, ihene, ingurube, inkoko, amafi n’ibindi.
- Uko rukorwamo amakara adahumanya ibidukikije: Twagaragaje uburyo dushobora gukora amakara meza kandi arambye dukoresheje ibisigazwa by’imigina ndetse nuburyo urubingo rwa Juncao rwakoramo Biogaz.
Impinduka ku Muryango Nyarwanda

Amahugurwa yacu afite intego yo:
- Kongera umusaruro binyuze mu buhinzi bworoshye kandi butangiza ibidukikije.
- Guhangana n’imirire mibi hifashishijwe gukoresha ibihumyo mu amafunguro ya buri munsi kuko bifite intungamubiri nyinshi.
- Gutanga no Guhanga akazi ndetse no kurema amahirwe y’ubucuruzi ku rubyiruko n’abagore binyuze mu gutunganya imigina, gukora amakara, no gucuruza ibikomoka kubihumyo.
- Kurwanya isuri n’ihindagurika ry’ibihe binyuze mu gutera urubingo ku misozi , kunkengero z’inzuzi n’ahandi hasanzwe harangwamo isuri.
Ijambo ry’Umuyobozi

Ijambo ry’ Umuyobozi wa Philemon Farm Ltd yavuze ati:
“Dufite icyerekezo cyo guhindura ubuhinzi mu Rwanda, duhanga imirimo mishya , turwanya ubukene nimirire mibi dukoresheje ikoranabuhanga ridasanzwe rya juncao technology. Ati tuzabikora kandi turwanya isuri ndetse n’imihindagurikire y’ikirere kuko urubingo rwa juncao grass ni igisubizo kuri ibyo bibazo byugarije isi.
Duharanira Iterambere Rirambye

Philemon Farm Ltd ikomeje gutanga amahugurwa, ibikoresho, n’ubujyanama ku bahinzi n’aborozikazi. Dufite ibicuruzwa byinshi birimo:
- Imigina(mushroom seeds)
- Umurama (mushroom spawn)
- Imbuto y’Urubingo rwa Juncao(juncao grass cuttings)
- Ibikoresho byo gutunganya urubingo
- Ibihumyo ndetse n’Ibibikomoka ho nk’imigati, pizza, samosa, n’ifu y’ibihumyo
Wifuza kwiga cyangwa kugura ibicuruzwa byacu?
Twandikire cyangwa utugane kuri Philemon Farm Ltd kugira ngo dutangire urugendo rwo guteza imbere ubuhinzi burambye hamwe nawe.





